Inkuba ikomeye yateje umuriro wafashe inzu yubakishijwe ibyatsi, bituma nta muntu n’umwe wari uyirimo urokoka.
Abahitanywe n’iki kiza ni umukuru w’umuryango witwa Amandu Geoffrey w’imyaka 37, umugore we Enyaru Harriet w’imyaka 31, ndetse n’abana babo bane ari bo Desire Patience w’imyaka icyenda, Lekuru Jovia w’imyaka irindwi, Ayikoru Blessing w’imyaka itanu na Martha Gelida w’umwaka umwe.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Maracha, Taban Swaib, yabwiye Daily Monitor ko itsinda rya Polisi ryahise rijya ahabereye impanuka nyuma gato y’uko ibaye.
Yagize ati “Ni ukuri byabaye muri iki gitondo hagati ya Saa Cyenda na Saa Kumi, mu gihe imvura yari iri kugwa irimo inkuba n’imirabyo, maze inkuba itwika inzu yubakishijwe ibyatsi yari irimo abantu batandatu bo mu muryango umwe. Ku bw’ibyago bose bahiriye muri uwo muriro, nta muntu n’umwe warokotse.”
Yavuze kandi ko abaganga ba Polisi bashinzwe gusuzuma imirambo boherejwe aho byabereye kugira ngo bakore ibikorwa bisabwa n’amategeko mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Twakuye imirambo aho byabereye kugira ngo ikorerwe isuzuma. Ku bw’amahirwe, abaganga ba Polisi bahise bagera aho, barangiza isuzuma maze bayishyikiriza umuryango kugira ngo ushyingure abitabye Imana.”
Umuyobozi wa Polisi kandi yasabye abaturage kwirinda ibihuha bishingiye ku miziririzo cyangwa gushinja abaturanyi kuba inyuma y’iki kibazo.
Yagize ati “Ni ikiza cyabaye kandi tugomba kwitonda mu buryo tuyifata. Ntidukwiye kugitwerera umuntu uwo ari we wese.”
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza uburyo Uganda ikunze kwibasirwa n’impfu ziterwa n’inkuba mu bihe by’imvura. Amakuru y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iteganyagihe, agaragaza ko Uganda iri mu bihugu bifite umubare munini w’abantu bapfa bazize inkuba ku isi, cyane cyane mu bice by’icyaro aho inzu nyinshi zidafite imirindankuba.
Mu mpera za 2024, inkuba yakubise urusengero rwo mu Karere ka Lamwo ihitana abantu 14, benshi muri bo bakaba bari abana.
Mu 2020 ikindi kiza nk’iki cyabereye mu Karere ka Arua, gihitana abana 10 bari bihishe imvura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!