00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Indwara itaramenyekana imaze kwica abantu bane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2026 saa 11:46
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rakai muri Uganda buri gukora iperereza ku ndwara bikekwa ko yadutse, imaze guhitana abantu bane mu midugudu ya Muddala, Kyakabikwa na Kyabigondo yo mu Murenge wa Lwamagwa.

Abapfuye barimo Bangirana Charles, Ntegyeriize Jenifa, Behakanira Christmas n’undi muntu umwe utaramenyekana nk’uko Chimpreports yabyanditse.

Impagararizi zafashwe ku bapfuye zoherejwe muri laboratwari kugira ngo zisuzumwe hamenyekane icyaba cyarabahitanye.

Umuvugizi wa Polisi muri Greater Masaka, SP Twaha Kasirye, yavuze ko iyi ndwara bivugwa ko itangira umuntu agira ibisebe bifata amaboko, nyuma igituza kikabyimba, umuntu agapfa mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi ndwara idasanzwe.”

SP Twaha Kasirye yasabye abaturage gukomeza gutuza, kujya batanga amakuru ku muntu wese ugaragaza ibimenyetso biteye amakenga no kwirinda kwivura batabanje kugana abaganga.

SP Twaha Kasirye yasabye abaturage gutuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages