Among yabaye Perezida w’Inteko ya Uganda kuva mu 2022. Yavuye kuri uyu mwanya mu 2026 ubwo yari arangije manda ya mbere, ategekwa kutongera kwiyamamaza kubera ibyaha akekwaho.
Tariki ya 16 Gicurasi 2026, abashinzwe umutekano barimo abapolisi n’abo mu rwego rw’ubugenzacyaha batangiye gusaka ingo za Among ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kampala.
Mu gitondo cya tariki ya 18 Gicurasi, bafatiriye imodoka ebyiri za Among zari mu rugo ruhereye mu gace ka Kigo, zirimo Ranger Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari.
Kuri uyu wa 20 Gicurasi, abashinzwe umutekano basatse urugo rwa Among ruri muri Nakasero, bafatira imodoka ze enye zirimo Toyota Landcruiser ebyiri, Mercedes-Maybach na Toyota Lexus.
Izi modoka zose zijyanwa mu bigo bya Polisi, bikaba byitezwe ko Among nahamywa ibyaha akurikiranyweho, zizagurishwa muri cyamunara kugira ngo amafaranga azavamo ashyirwe mu kigega cya Leta.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abanyamategeko bazunganira abakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo bazahura n’ingaruka.
Among yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yo guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagaragaraga mu birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni byabaye tariki ya 12 Gicurasi, yambaye ikanzu ifite agaciro ka miliyoni 17 Frw.
Mu gihe iperereza rikomeje, uyu munyapolitiki n’umugabo we, Moses Magogo, ntibemerewe gusohoka igihugu. Ibiri kuba bica amarenga ko bashobora gufungwa vuba, bakagezwa mu rukiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!