00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Imodoka esheshatu z’uwahoze ari Perezida w’Inteko zimaze gufatirwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 May 2026 saa 05:35
Yasuwe :

Polisi ya Uganda imaze gufatira imodoka esheshatu z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza ku byaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu.

Among yabaye Perezida w’Inteko ya Uganda kuva mu 2022. Yavuye kuri uyu mwanya mu 2026 ubwo yari arangije manda ya mbere, ategekwa kutongera kwiyamamaza kubera ibyaha akekwaho.

Tariki ya 16 Gicurasi 2026, abashinzwe umutekano barimo abapolisi n’abo mu rwego rw’ubugenzacyaha batangiye gusaka ingo za Among ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kampala.

Mu gitondo cya tariki ya 18 Gicurasi, bafatiriye imodoka ebyiri za Among zari mu rugo ruhereye mu gace ka Kigo, zirimo Ranger Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi, abashinzwe umutekano basatse urugo rwa Among ruri muri Nakasero, bafatira imodoka ze enye zirimo Toyota Landcruiser ebyiri, Mercedes-Maybach na Toyota Lexus.

Izi modoka zose zijyanwa mu bigo bya Polisi, bikaba byitezwe ko Among nahamywa ibyaha akurikiranyweho, zizagurishwa muri cyamunara kugira ngo amafaranga azavamo ashyirwe mu kigega cya Leta.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abanyamategeko bazunganira abakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo bazahura n’ingaruka.

Among yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yo guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagaragaraga mu birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni byabaye tariki ya 12 Gicurasi, yambaye ikanzu ifite agaciro ka miliyoni 17 Frw.

Mu gihe iperereza rikomeje, uyu munyapolitiki n’umugabo we, Moses Magogo, ntibemerewe gusohoka igihugu. Ibiri kuba bica amarenga ko bashobora gufungwa vuba, bakagezwa mu rukiko.

Landcruiser ya Anita Among yafatiwe mu rugo rwe ruherereye i Nakasero
Yapakiwe mu ikamyo, ijyanwa ku kigo cya Polisi
Landcruiser ebyiri ni zo zakuwe mu rugo rwa Among i Nakasero
Mercedes Maybach ni imodoka ya gatatu yakuwe mu rugo rwa Among uyu munsi
Iyi modoka iriho plaque 'AAA1'
Toyota Lexus na yo yakuwe muri uru rugo
Yabaye imodoka ya gatandatu ya Among yafatiriwe
Range Rover yafatiwe mu rugo rwa Among muri Kigo ku wa Mbere
Rolls-Royce yavugishije benshi na yo yafatiriwe ku wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages