Ku wa 2 Kamena 2026, Komite y’Inteko ishinzwe gusuzuma niba abahawe imyanya muri Leta bujuje ibisabwa, yari iyobowe na Jacob Oboth Oboth, yanzuye ko yanze ko Dr. Muganga ajya muri iyi nshingano kubera ko yananiwe kuyumvisha uburyo azareka ubwenegihugu bwa Canada.
Dr. Muganga yasobanuriye abanyamakuru ko mbere y’uko asubira muri Uganda, yari afite ubwenegihugu bwa Canada kandi ko iryo atari ikosa kuko yabaye mu mahanga, ahashakira amafaranga kugira ngo azafashe abo mu muryango we.
Yagize ati "Uwo ni njye, Abanya-Uganda benshi barabikora. Biba bizwi ko umuntu azahabwa ubundi bwenegihugu ariko ibyo ntibikuraho urukundo uba ufitiye igihugu. Ndi Umunya-uganda, Uganda ni igihugu cyanjye."
Tariki ya 26 Gicurasi 2026 ubwo Perezida Yoweri Museveni yagenaga abantu 82 ku myanya itandukanye muri guverinoma, impaka zatangiye kuvuka mu Banya-Uganda, bamwe bavuga ko Dr. Muganga ari Umunyarwanda.
Dr. Muganga yasobanuye ko ari uwo mu bwoko bwa Banyarwanda bwemewe mu mategeko ya Uganda, ariko ko atari umwenegihugu w’u Rwanda; ibyo abantu bakaba bakwiye kubitandukanya.
Ati "Ntabwo ndi Umunyarwanda. Uko ni ukuri koroshye kumva. Habaho Umunyarwanda, hakabaho na Munyarwanda, Munyarwanda ni uwa hano."
Umushoramari uri mu bavuga rikumvikana mu bwoko bwa Banyarwanda, Frank Gashumba, yatangaje ko Dr. Muganga yandikiye Ambasade ya Canada kugira ngo imufashe gukuraho ubwenegihugu bwa Canada.
Gashumba yatangaje ko Dr. Muganga atigeze agira ubwenegihugu bw’u Rwanda. Inteko ya Uganda yabyemeye, igaragaza ko ikibazo kiri ku bwenegihugu bwa Canada ataramburwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!