Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yashyizeho abagize guverinoma nshya ku wa 26 Gicurasi 2026.
Ni guverinoma igizwe n’abaminisitiri 30 n’abanyamabanga ba leta 50. Visi Perezida yakomeje kuba Jessica Rose Epel Alupo, Minisitiri w’Intebe akomeza kuba Robinah Nabbanja.
Dr Ayebare ni umwe mu bazobereye ububanyi n’amahanga byagera ku mubano w’u Rwanda na Uganda bikaba umwihariko kuko yabaye Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, aba intumwa yihariye ya Museveni i Kigali mu gihe hari umwuka mubi, ndetse by’umwihariko afite inkomoko mu bihugu byombi kuko se ari Umunya-Uganda, nyina akaba Umunyarwandakazi.
Mu minsi ishize aheruka kugaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda, mu kiganiro The Long Form Podcast, Dr Ayebare yahuriyemo na Sanny Ntayombya.
Dr Ayebare yavuze ko ibibazo byagiye biba hagati y’u Rwanda na Uganda byagiye biterwa n’uko hari abayobozi bakomeye muri Uganda batumvise ko u Rwanda ari igihugu cyigenga.
Yavuze ko abumvaga ko abaruyoboye ari abantu bakuriye muri Uganda, ku buryo hari na bamwe barufataga nk’intara y’iki gihugu.
Ibi ngo byarakomeje kugeza mu 2019 ubwo u Rwanda rwafataga icyemezo cyo gufunga umupaka uruhuza na Uganda.
Ati "Abantu noneho baje kubona ko u Rwanda ari igihugu gishobora kwifatira imyanzuro uko yaba idashimishije kose ku ruhande rwa Uganda, kandi twagombaga kwitwara mu buryo bugamije gutega amatwi, gushaka impamvu no kuzikemura […] Nizera ko twize amasomo atasubirwamo.”
Dr Ayebare yize muri kaminuza zitandukanye zirimo Makerere University, Long Island University y’i New York, Tufts University y’i Massachusetts n’ahandi, ibimugira umwe mu Banya-Uganda b’Abadipolomate baminuje.
Abahanga mu bijyanye na politiki bagaragaza ko uyu mwanya Dr Ayebere ahawe ugaragaza uburyo Perezida Museveni ashaka guteza imbere Uganda mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Inshuro zitandukanye kandi Perezida Kagame yagiye yakira Ambasaderi Adonia Ayebare, amushyikirije ubutumwa bwa Perezida Museveni.
Mu bo Museveni, yashyize muri Guverinoma nshya bazamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri manda y’imyaka itanu, harimo n’umugore we Janet Kataaha Museveni wongeye guhabwa kuyobora Minisiteri y’Uburezi na Siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!