Mutamba ashinjwa kunyereza miliyoni 14,5 z’Amadolari yari mu kigega FRIVAO cyagenewe gukusanya indishyi ku byaha ingabo za Uganda zakoreye mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo mu myaka irenga 20 ishize.
Uyu munyapolitiki akurikiranyweho iki cyaha nyuma y’aho muri Nzeri 2025, ahamijwe icyaha cyo kunyereza izindi miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyirijwe kubaka gereza ya Kisangani, agahanishwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro imyaka itatu.
Mutamba yatangiye kuburana urubanza rushya tariki ya 13 Nyakanga 2026, ariko arwikuramo mu mpera z’uko kwezi kuko ngo abacamanza babogamira ku Bushinjacyaha. Yabasabye kumukatira igihano cy’urupfu.
Ku wa 19 Kanama, Urukiko Rusesa Imanza rwumvise ubutumwa bwa nyuma bw’abanyamategeko bunganira Mutamba n’ubw’Ubushinjacyaha mbere y’uko urubanza rupfundikirwa.
Umushinjacyaha Jacques Meli Meli yavuze ko Mutamba yakoze ibyaha akurikiranyweho nubwo atabyemera, amugereranya n’ikirura cyambaye uruhu rw’intama.
Yagize ati "Muri uru rubanza, uwateguye byose ni Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera. Mutamba ni nk’ikirura cyambaye uruhu rw’intama mu rwuri, cyigize nk’inshuti y’intama ariko mu gihe kiziciye urwaho kikazirya nta mbabazi. Yariye amafaranga ya Leta."
Mu mwanzuro w’Ubushinjacyaha, bwasabye ko Constant Mutamba akatirwa igihano cyo kumara imyaka 15 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro no gusubiza aya mafaranga mu kigega cya Leta, Chancar Bolukola bareganwa na we agakatirwa iki gihano.
Urukiko rwamenyesheje impande zombi ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa 2 Nzeri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!