Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Kanama 2026 Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Nkorerimana Rose, yatangaje ko yafunguye dosiye y’aba bantu.
Nkorerimana yavuze ko iri tsinda rigizwe n’abanyamahanga ndetse n’Abarundi, bakoresheje ibyangombwa bihimbano kugira ngo bashobore kwinjiza intwaro mu Burundi.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi barimo Umurundi wabaga hanze witwa Muco Eddie na Du Toit Wayne Patrick ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Iri tangazo rivuga ko hafashwe intwaro nyinshi ariko ntiryasobanuye ubwoko bwazo, cyangwa abo zagenewe ngo bazikoreshe.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi bwatangaje ko bukomeje iperereza rigamije kumenya neza uko izi ntwaro zinjiye mu gihhugu no kugaragaza uruhare rw’umuntu uwo ari we wese watumye zinjira.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!