Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Komini Makamba kuri uyu wa 22 Kanama 2026, Ndikuriyo yabamenyesheje ko mu cyumweru gitaha hazaba umunsi mukuru w’Imbonerakure.
Yagize ati “Umunsi wahariwe Imbonerakure, zimwe muhora muvuga nabi. Twebwe twavuze ko buri wese arera umwana we. Twahaye gasopo abantu batuvugira nabi Imbonerakure. Imbonerakure ni abana bacu.”
Ndikuriyo yavuze ko uvuze nabi Imbonerakure, aba avuze nabi umubyeyi wayo, CNDD-FDD, bityo ko udakunda uru rubyiruko adakunda iri shyaka.
Ati “Wibasiye Imbonerakure, uba wibasiye ababyeyi. Nta ‘ndagukunda nkwangira umwana’. Ku wa 26 tuzizihiza Imbonerakure, n’ibindi bihugu bizaba byaje i Gitega. Kuri Stade Ingoma ni ho tuzaba duteraniye.”
Nyuma y’uko CNDD-FDD igiye ku butegetsi mu 2005, yatangiye gukusanya no gutegura urubyiruko kugira ngo ruyishyigikire, ari rwo rwaje kwita Imbonerakure mu myaka yakurikiyeho.
Mu mpera za 2008, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatangaje ko iri shyaka ryatangiye gukoresha uru rubyiruko nk’urwego rw’umutekano, aho rwakoreraga mu ntara zitandukanye.
Mu gihe cy’amatora yo mu 2010, Imbonerakure zashinjwe kubiba ubwoba, guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi no guhangana n’urubyiruko rwo mu yandi mashyaka atari CNDD-FDD.
Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020, Imbonerakure zashinjwe kugira uruhare mu ifungwa no kuzimiza abantu no kubakorera iyicarubozo, zifatanyije n’inzego z’umutekano.
Mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Imbonerakure zavuzweho guherekeza ingabo z’u Burundi nyuma yo guhabwa imyitozo ya gisirikare mu bigo bitandukanye.
Imiryango mpuzamahanga yasabye Leta y’u Burundi gukora iperereza ku birego bishinjwa Imbonerakure no gushyikiriza ubutabera abakekwaho ibyaha, ariko ubutegetsi bwa Gitega bwo bwagiye bugaragaza ko uru rubyiruko nta byaha rukora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!