Ubu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma y’u Burundi akaba n’Umuvugizi wayo, Jérôme Niyonzima, mu gihe bamwe bakekaga ko uyu muyobozi ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.
Mu masaa mbiri y’igitondo cy’uyu munsi, umurambo wa Minisitiri Bugaga wabonetse mu modoka ye yo mu bwoko bwa Hillux yari iparitse mu isambu y’imikindo, mu gace ka Kivoga mu Mujyi wa Bujumbura, hafi y’umuhanda.
Ubwo Minisitiri Bugaga yapfaga nta bamurindira umutekano bari kumwe. Ntibisanzwe ko umuyobozi wo ku rwego nk’uru mu Burundi agenda wenyine mu rukerera.
Niyonzima yagize ati “Repubulika y’u Burundi ifite umubabaro mwinshi wo kumenyesha Abarundi n’amahanga urupfu rutunguranye rwa Minisitiri Gabby Bugaga, rwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata 2026, ahitanywe n’impanuka.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Minisitiri Bugaga, yihanganisha umuryango we n’Abarundi bose.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Imana imwakire, imuhembere ubutwari, umwete n’umurava byamuranze mu mirimo yose yo gukorera igihugu.”
Bugaga yamenyekanye cyane mu gihe yari umunyamakuru ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNB. Yakoze indi mirimo mu nzego zirimo Sena no muri Komisiyo ishinzwe amatora, CENI.
Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo Bugaga yagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!