00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwariye karungu kubera umurwanyi wa RED Tabara waturutse muri Canada

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 August 2026 saa 09:10
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yijunditse Canada kubera Umurundikazi wayiturutsemo akinjira mu mutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Ku wa 2 Kanama 2026, RED Tabara yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’abarwanyi bayo babiri, bagaragaza ko batewe ishema no kuba barahisemo kwinjira mu rugamba rwo kubohora igihugu cyabo.

Muri aya mashusho harimo Umurundikazi uvuga ko yemeye gusiga akazi yari afite muri Canada, ajya muri RED Tabara kugira ngo atabare Abarundi.

Yagize ati "Hashobora kuba akandi kazi nkenewemo ku rugamba. Niba nahagaritse akazi, kuko nakoraga muri Canada, kugira ngo mbihagarike mvuge nti ‘Ngiye mu ishyamba hamwe n’abandi’ ni uko mbifitemo icyizere."

Minisitiri Bizimana yashingiye ku butumwa bw’uyu Murundikazi, atangaza ko hari ibihugu biri gushyigikira akavuyo mu Burundi no mu karere kandi ko igihugu cye kiri gukurikiranira hafi abadipolomate bari kubigiramo uruhare.

Yagize ati "Umurwanyi w’Umunya-Canada muri RED Tabara: bimwe mu bihugu biri gushyigikira akavuyo n’umwuka mubi mu Burundi no mu karere. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukurikiranira hafi abadipolomate bose bari kugira uruhare muri ibi bikorwa bibi kandi ingamba zizafatwa."

Minisitiri Bizimana yamenyesheje ubu butumwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Canada, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi.

RED Tabara yavuste kubera umwuka mubi watutumbye muri politiki y’u Burundi mu 2015, ubwo Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu. Ivuga ko igihe cyayo cyo kubohora igihugu cyegereje.

Uyu Murundikazi yatangaje ko yasize akazi yari afite muri Canada, yinjira muri RED Tabara kugira ngo atabare Abarundi
Minisitiri Bizimana yatangaje ko u Burundi buri gukurikiranira hafi abadipolomate bose bashaka guteza akavuyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages