00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwahamagaje Ambasaderi wabwo wakiriwe na Mushikiwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 June 2026 saa 09:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yahamagaje bwangu Ambasaderi wabo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’amasaha make yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Ku wa 2 Kamena 2026, Mushikiwabo yakiriye impapuro za ba Ambasaderi b’ibihugu byinshi kugira ngo babihagararire muri OIF, banaganira ku bufatanye. Abo barimo uwa Slovénie, Montenegro, Roumanie, Gabon n’u Bugereki.

Ambasaderi Njebarikanuye usanzwe anahagarariye Perezida Evariste Ndayishimiye mu Kanama Gahoraho ka OIF, na we yakiriwe muri urwo rwego, aha Mushikiwabo impapuro zimwemerera guhagarira u Burundi muri uyu muryango.

OIF yasobanuye ko Mushikiwabo na Njebarikanuye baganiriye ku bufatanye bw’u Burundi n’uyu muryango muri gahunda zitandukanye zirimo kwigisha abantu gusoma ndetse n’iyo guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Tariki ya 3 Kamena, Minisitiri Bizimana yandikiye Ambasaderi Njebarikanuye, amusaba gusubira bwangu mu murwa mukuru wa politiki kugira ngo agezweho ubutumwa bumureba.

Minisitiri Bizimana yagize ati “Ntewe ishema no kukumenyesha ko usabwa kugaruka mu murwa mukuru vuba cyane bishoboka kugira ngo ugezweho ubutumwa bwihuse bukureba.”

Ambasaderi Njebarikanuye yatangiye iyi mirimo tariki ya 16 Werurwe 2026. Kuva ubwo yari anahagarariye u Burundi mu bindi bihugu by’i Burayi birimo Portugal, Espagne, Monaco, Andorra, Roumanie, Malta na Albanie.

Kugeza ubu, impamvu idashidikanywaho Ambasaderi Njebarikanuye yahamagajwe igitaraganya mu Burundi ntiramenyekana gusa hari abagaragaza ko ashobora kudasubira mu nshingano.

Ambasaderi Njebarikanuye yashyikirije Louise Mushikiwabo impapuro zimwemerera guhagararira u Burundi muri OIF
Ambasaderi Njebarikanuye na Mushikiwabo banaganiriye ku bufatanye bwa OIF n'u Burundi muri gahunda zitandukanye
Nyuma y'amasaha make, Minisitiri Edouard Bizimana yamenyesheje Ambasaderi Njebarikanuye ko akenewe mu Burundi byihuse cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages