00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwafungiye inzira abasirikare batoroka bahunga kujyanwa muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 December 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Guverinoma y’u Burundi yafashe ingamba zo gufungira inzira abasirikare kugira ngo badakomeza guhungira mu mahanga bitewe ahanini no gutinya gusubizwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi bigaragaza ko kuva mu 2023 ubwo abasirikare b’iki gihugu batangiraga kurwanya AFC/M23, kugeza muri Kanama 2025, abofisiye bakuru 14 batorotse igisirikare bajya mu mahanga.

Abofisiye bakuru b’u Burundi batorotse muri ibyo bihe barimo icyenda bo mu cyiciro cya ‘Colonel’ na batanu bari bafite ipeti rya Major. Abandi bafite amapeti yo hasi.

Bigaragara ko umusirikare wa nyuma byemejwe ko yatorokeye mu mahanga ari Lt Irambona Désiré. Iteka ryemeza ko yatorotse ryashyizweho umukono na Perezida Evariste Ndayishimiye tariki ya 22 Ukuboza.

Amakuru ava i Bujumbura yemeza ko abasirikare batorokera mu mahanga bari mu byiciro bitandukanye, ariko ko higanjemo abafite ipeti rya Lieutenant na Captain, bajya mu bihugu by’i Burayi, Canada cyangwa i Dubai Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abasirikare b’u Burundi batoroka bajya gushaka akazi muri ibi bihugu. Abenshi bavuga ko mu bibatera kugenda harimo kutumva impamvu boherezwa kurwanya mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Gutoroka byari byoroheye abasirikare bifite. Abakozi b’urwego rwihariye rwa Polisi rutanga pasiporo (PAFE), babasabaga gushaka indangamuntu ziriho amazina atari ayabo, hanyuma bakishyura ruswa kugira ngo babahe iki cyangombwa cy’inzira gihura n’indangamuntu.

Nyuma yo gutsindirwa na AFC/M23 mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo biri mu kibaya cya Rusizi nka Katogota, Lubarika, Sange, Kiliba no mu mujyi wa Uvira, Leta y’u Burundi yagize ubwoba ko umubare w’abahunga babifashijwemo n’abakozi ba PAFE ushobora gutumbagira.

Umuyobozi w’umuryango FOCODE uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pacifique Nininahazwe, kuri uyu wa 29 Ukuboza yatangaje ko hari abasirikare bamaze iminsi bafatirwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura ubwo bari bagiye gushaka akazi i Dubai. Muri abo harimo abafatiwe ku biro bya PAFE.

Tariki ya 22 Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yafashe icyemezo bisa n’aho kireba Abarundi bose bajya gushaka akazi mu mahanga, ariko bivugwa ko ikigamijwe by’umwihariko ari ugufungira inzira abasirikare batoroka banyuze ku kibuga cy’indege.

Icyemezo cya Minisitiri Bizimana kivuga ko Umurundi uzajya agera ku kibuga cy’indege cya Bujumbura agiye gushaka akazi mu mahanga, azajya yerekana ifishi imuranga yatanzwe na Minisiteri imushinzwe, umukono w’ishyirahamwe ritanga abakozi rimwohereje n’uw’uwo mu muryango we.

Bivuze ko bitandukanye n’uko byari bisanzwe, umusirikare ushaka akazi mu mahanga asabwa kwerekana ibirimo ifishi yahawe na Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze ari abasirikare. Iyo ntiyayibona mu gihe akibarizwa mu ngabo z’igihugu.

Ubusanzwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi ni yo yakurikiranaga Abarundi bafite akazi mu bihugu byagiranye n’u urundi amasezerano yo guhana abakozi ariko ubu bizajya bikorwa no mu bihugu bitaragirana amasezerano.

Kuva u Burundi bwakwinjira mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23, abasirikare benshi baratorotse babifashijwemo n'abo baha ruswa
Minisitiri Bizimana yashyizweho ingamba zituma mbere y'uko Umurundi ajya gushaka akazi mu mahanga, ubusabe bwe buzajya bubanza gusuzumwa n'inzego nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages