00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twirwaneho yasabye ko ubwicanyi bw’ingabo za RDC n’iz’u Burundi bukorwaho iperereza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 June 2026 saa 03:33
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ugenzura igice kinini cya Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo wasabye umuryango mpuzamahanga ko ubwicanyi ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge bwakorwaho iperereza ryigenga.

Umuvugizi wa Twirwaneho, Col Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko ingabo z’ibi bihugu, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR biri kwica abaturage bo muri Minembwe no muri Mikenke, agaragaza ko ibi bikorwa bigize Jenoside.

Col Kamasa yagize ati “Dushinja FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR uruhare mu bugizi bwa nabi bwibasira ubwoko bw’Abanyamulenge hashingiwe ku bwoko bwabo.”

Yatangaje ko uretse kuba ibi bitero byifashisha intwaro ziremereye na drones bisenya inzu z’abaturage, bikangiza imibereho yabo, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu, abaturage bo muri Minembwe na Mikenke bakomeje guhunga.

Twirwaneho yasabye umuryango mpuzamahanga gusaba Leta ya RDC n’iy’u Burundi guhagarika ibi bitero, kandi ugatanga ubufasha mu gutangiza iperereza ryigenga kugira ngo abantu bose bari kugira uruhare mu bwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge bamenyekane, banashyikirizwe ubutabera.

Col Kamasa yagaragaje ko Mikenke yahoze ari igice kirindwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) kubera ko cyari ubuhungiro bw’abari mu kaga, ariko ko ubu yahindutse ibirindiro ingabo za RDC n’iz’u Burundi ziteguriramo ibitero zigaba ku Banyamulenge.

Iyo ingabo z’u Burundi zirasa muri Minembwe, zisobanura ko ziri kurasa ku mutwe witwaje intwaro wa RED Tabara washinzwe n’Abarundi ariko Col Kamasa yasobanuye ko iyi komini itabamo uyu mutwe witwaje intwaro, ahubwo ko ibyo biba bigamije guhisha ubwicanyi buri gukorerwa abasivili.

Twirwaneho yatangaje ko yiteguye gukomeza kurwanirira abasivili bari mu kaga, igamije kubarinda ibi bitero no gufungura inzira banyuramo bajya gushaka imibereho, kandi ko yizeye gutsinda ingabo za RDC n’imitwe byifatanyije kwica abasivili.

Itangazo rya Twirwaneho rikurikiye imirwano ikomeye yabereye muri Mikenke kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kamena 2026. Uyu mutwe wari wafashe iyi santere ariko ingabo za Leta ya RDC zayisubije nyuma yo kwitabaza umutwe udasanzwe n’ibikoresho birimo drones za KT-9.

Ingabo za RDC, iz'u Burundi, Wazalendo na FDLR zishinjwa gukorera Abanyamulenge Jenoside
Colonel Kamasa yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo abari kwica Abanyamulenge bamenyekane, bagezwe mu butabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages