Deogratius Ndejembi yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingufu.
Mu muhango wabereye i Dodoma, Perezida Samia yavuze ko Ndejembi yatoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwe, ubunararibonye mu buyobozi, imyitwarire, ubunyamwuga ndetse n’imbaraga z’urubyiruko.
Ati “Umwanya w’ubuyobozi ni icyizere uba ugiriwe. Umwanya twaguhaye si ubwami; ni inshingano. Korera Abanya-Tanzania bose utitaye ku bibatandukanya.”
Samia yavuze ko Komite Nkuru n’Inama Nyobozi y’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) zabanje gusuzuma ubushobozi bwa Ndejembi mbere yo kumushyigikira. Yongeyeho ko ishyaka ryahisemo guha uyu mwanya umuyobozi ukiri muto mu rwego rwo gutegura abazayobora igihugu mu bihe biri imbere.
Yamusabye gukomeza kwigira ku bandi bayobozi no gukoresha ubunararibonye afite mu nyungu z’igihugu, agaragaza ko Abanya-Tanzania bamutezeho ubudahemuka, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubwenge n’ubunyamwuga.
Perezida Samia yanibukije Ndejembi ko Guverinoma ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo CCM yemereye abaturage, gahunda y’iterambere kugeza mu 2030 ndetse n’icyerekezo cy’igihugu cy’imyaka 25.
Ndejembi asimbuye Emmanuel John wari uherutse kwegura kuri uwo mwanya ndetse agahita anirukanwa mu ishyaka ashinjwa imyitwarire mibi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!