00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yabonye Visi Perezida mushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 August 2026 saa 12:10
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yayoboye umuhango wo kurahira kwa Deogratius Ndejembi, Visi Perezida mushya w’iki gihugu, amusaba gufata uwo mwanya nk’inshingano yo gukorera Abanya-Tanzania aho kuwufata nk’icyubahiro.

Deogratius Ndejembi yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingufu.

Mu muhango wabereye i Dodoma, Perezida Samia yavuze ko Ndejembi yatoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwe, ubunararibonye mu buyobozi, imyitwarire, ubunyamwuga ndetse n’imbaraga z’urubyiruko.

Ati “Umwanya w’ubuyobozi ni icyizere uba ugiriwe. Umwanya twaguhaye si ubwami; ni inshingano. Korera Abanya-Tanzania bose utitaye ku bibatandukanya.”

Samia yavuze ko Komite Nkuru n’Inama Nyobozi y’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) zabanje gusuzuma ubushobozi bwa Ndejembi mbere yo kumushyigikira. Yongeyeho ko ishyaka ryahisemo guha uyu mwanya umuyobozi ukiri muto mu rwego rwo gutegura abazayobora igihugu mu bihe biri imbere.

Yamusabye gukomeza kwigira ku bandi bayobozi no gukoresha ubunararibonye afite mu nyungu z’igihugu, agaragaza ko Abanya-Tanzania bamutezeho ubudahemuka, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubwenge n’ubunyamwuga.

Perezida Samia yanibukije Ndejembi ko Guverinoma ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo CCM yemereye abaturage, gahunda y’iterambere kugeza mu 2030 ndetse n’icyerekezo cy’igihugu cy’imyaka 25.

Ndejembi asimbuye Emmanuel John wari uherutse kwegura kuri uwo mwanya ndetse agahita anirukanwa mu ishyaka ashinjwa imyitwarire mibi.

Deogratius Ndejembi yarahiriye kuba Visi Perezida wa Kenya
Perezida Samia yamusabye gukorera abaturage atarobanuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages