00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania ihanze amaso ishoramari ry’arenga miliyari 2$ rizava mu Burusiya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 June 2026 saa 06:12
Yasuwe :

Tanzania ihanze amaso imikoranire n’u Burusiya n’ibigo byo mu Burusiya, aho iteganya nibura ishoramari ry’arenga miliyari 2 z’Amadorali azava mu Burusiya nk’uburyo bwo gukomeza gushimangira imikoranire.

Ibi byatangajwe nyuma y’urugendo rw’amateka rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nyuma y’imyaka 57 nta mukuru w’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika usura u Burusiya.

Uru rugendo Perezida Samia yagiriye mu Burusiya rwatumye aba Perezida wa Kabiri usuye icyo gihugu nyuma y’imyaka 57 kuko uwaherukaga kujya mu Burusiya ari Julius Kambarage Nyerere.

Perezida Samia wari witabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, yari kumwe n’abandi bayobozi bo muri Tanzania bagiranye ibiganiro n’ibigo bitandukanye byo mu Burusiya mu nzego zirimo ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Ambassaderi w’icyo gihugu, John Ulanga yatangaje ko hitezwe nibura miliyari 2$ nk’umusaruro ku ngendo Perezida Samia Suluhu aheruka kugirira mu Burusiya.

Ati “Hashingiwe ku biganiro birebana n’ubucuruzi n’ishoramari, twizeye ko mu myaka itatu cyangwa itanu, Tanzania izabasha kureshya ishoramari n’abakora ubucuruzi by’arenga miliyari 2$...Ibi bizatuma u Burusiya bujya mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu iterambere rya Tanzania.”

Imishinga u Burusiya buzakoranamo na Tanzania, bizatuma burushaho kugaragara ku isoko rya Afurika y’Iburasirazuba.

Amb Ulanga yavuze ko Tanzania yiteze ko izakorana n’abashoramari bo mu Burusiya mu guteza imbere inzego z’ingenzi nk’ubuzima, inganda no gukora inkingo.

Ati “Ibigo byo muri Tanzania byamaze kugaragaza ko mu myaka itanu iri imbere, bishobora gukorana na Tanzania mu gukora nibura doze miliyoni 20 z’inkingo zikorewe imbere mu gihugu, zishobora gukoreshwa muri Tanzania no ku isoko ry’Akarere.”

Ibyo bigo byo mu Burusiya kandi bigaragaza ubushake mu gushora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro y’ingenzi arimo no gutunganya Uranium yifashishwa mu rwego rw’ingufu n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ikigo cyo mu Burusiya gikora mu bijyanye n’ingufu cya Gazprom na cyo cyagaragaje ubushake mu rwego rwo gutunganya ibikomoka kuri Peteroli na gaz muri Tanzania.

Ibyo biganiro kandi byanibanze ku nzego z’ubuhinzi n’ikoranabuhanga, kongerera agaciro ibintu bitandukanye no guteza imbere imishinga mito n’igitangira.

Tanzania yatangiye kwerekeza amaso mu Burusiya nyuma y’uko imikoranire yayo n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi itameze neza nyuma y’ibibazo byavutse mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Tanzania mu 2025.

Ni amatora yatsinzwe na Samia Suluhu Hassan ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenga bikomeye imigendekere yayo matora na cyane ko nyuma yayo habaye imvururu n’imyigaragambyo yaguyemo abatari bake.

Kuri ubu iki gihugu ni icya kabiri gikize mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aho IMF igaragaza ko kibarirwa umusaruro mbumbe wa miliyari 94,89$ mu 2026, inyuma ya Kenya ibarirwa miliyari 147,26$.

Binateganyijwe kandi ko ubukungu bwa Tanzania buzazamuka ku kigero cya 5,9%.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na mugenzi we w'u Burusiya, Vladimir Putin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages