Veronica Nduva yagiye muri uyu mwanya kuva mu 2024.
Inama rusange ya 25 yateranye ku wa 7 Werurwe 2026, yashyizeho Amb. Stephen Patrick Mbundi nk’Umunyamabanga Mukuru mu gihe cy’imyaka itanu, ni ukuvuga kuva 2026 kugeza mu 2031.
Itangazo rya EAC rivuga ko yitezweho gushyira imbaraga mu bufatanye mu bya dipolomasi mu bihugu bigize umuryango no gushyira imbaraga mu kwihuza k’umuryango.
The Citizen yanditse ko nyuma yo gutangazwa yahise arahirira imbere y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu, ahita anatangira inshingano nshya.
Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yari Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!