Gahunda yo guhuriza Abanye-Congo mu biganiro bigamije gukemura ibibazo byugarije RDC mu rwego rw’umutekano, ubukungu n’imibereho y’abaturage imaze igihe kinini ivugwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani byagaragaje ko niba Leta ya RDC ishaka ko ibi bibazo bikemuka mu buryo burambye, ikwiye kwemera n’abafashe intwaro bakitabira ibi biganiro ariko Leta yabiteye utwatsi.
Abarimo Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, bagaragaje ko abantu batamaganye ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’igihugu, cyangwa se u Rwanda batazemererwa kwitabira ibi biganiro.
Muyaya yabivuze atunga urutoki abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Moïse Katumbi, Seth Kikuni n’abandi banze kujya mu ihuriro Union Sacrée rigizwe n’abashyigikiye Perezida Tshisekedi.
Kikuni wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2018 no mu 2023, ubu akaba ari umunyamuryango w’ihuriro ‘Sauvons la RDC’ riyobowe na Joseph Kabila wayoboye RDC, yatangaje ko akajagari kose kari mu gihugu cyabo katewe na Tshisekedi, bityo ko atari u Rwanda rukwiye kubibazwa.
Yagize ati “Ese mu by’ukuri ni iki kwamagana u Rwanda bizahindura ku kibazo kiri mu burasirazuba bw’igihugu?”
Ku kibazo cya AFC/M23, Kikuni yibukije Tshisekedi ko ari we wiyegereje abahagarariye iri huriro, akabatumira i Kinshasa kugira ngo baganire, bahamara amezi 14 bategereje igisubizo kiva mu biganiro.
Yasobanuye ko kugaruka kwa M23 bigizwemo uruhare rukomeye n’abarwanyi bayo bari barahungiye muri Uganda byatewe n’ikosa rikomeye Tshisekedi yakoze ryo kwanga kumvikana na bo.
Uyu munyapolitiki ntiyemeranya n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bwita AFC/M23 umutwe w’iterabwoba, kuko nta mutwe w’iterabwoba uhangana n’ingabo za Leta imyaka n’imyaka.
Ati “AFC/M23 si umutwe w’iterabwoba. Umutwe w’iterabwoba ntugenzura ibice, nturwanya ingabo z’igihugu imyaka myinshi kandi ntuganira na Leta. AFC/M23 ni umutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n’ubutegetsi."
Seth Kikuni yasobanuye ko kugaragaza ukuri ku miterere ya AFC/M23 bitamugira umwe mu banyamuryango cyangwa abarwanyi bawo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!