Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko aba basivili biciwe mu gitero FDLR yagabye mu gace ka Kabizo/Butare muri Sheferi ya Bwito mu ijoro ryo ku wa 2 Nyakanga 2026.
Ati “Uyu mutwe w’abajenosideri wateye umuryango w’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze, Bwana Rugamba, wica umugore we n’abana be batanu."
Umugore wa Rugamba wishwe ni Tuombe Maniragaba. Abana biciwe hamwe muri iki gitero ni Sifiwe Rugamba, Dorika Rugamba, Emery Rugamba, Mariam Rugamba na Divine Rugamba.
Kanyuka yatangaje ko FDLR ikomeje kwica abasivili b’Abanye-Congo ibifashijwemo kandi ihagarikiwe na Leta ya RDC, agaragaza ko AFC/M23 yiteguye kubarwanirira ikoresheje uburyo bwose bushoboka.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu mpera za Kamena 2026, igaragaza ko FDLR ikorera mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, kandi ko ikorana n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo.
Ubu bufatanye buhabanye n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Amerika muri Kamena 2025, aho Leta ya RDC yari yaremeye gusenya umutwe wa FDLR mu gihe kitarenze iminsi 90.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!