Ibi yabigarutseho mu kiganiro ubuyobozi bw’icyo kigega bwagiranye n’abanyamakuru ku wa 12 Nyakanga 2026.
Iki kiganiro cyateguwe mu rwego rwo kwerekana intambwe RNIT imaze gutera mu gihe cy’imyaka 10 ishize imaze ishinzwe ndetse n’intumbero bafite mu gihe kiri imbere kugira ngo Abanyarwanda bizigamira muri iki kigega biyongere.
Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere Fund yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2016.
Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n’uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n’inyungu yiyongera, ku buryo n’ufite 2000 Frw ashobora kujya kwizigamira kandi akabona inyungu.
Gatera yavuze ko mu myaka 10 ishize RNIT ishinzwe, abantu barenga ibihumbi 360 ni bo bamaze kwizigamira muri iki kigega, aho bizigamiye asaga miliyari zisaga 150 Frw.
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kongera abantu bizigamira muri RNIT Iterambere Fund, bifuza kujya ku isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo barusheho kugaragara.
Ati “Twifuza ko iki kigega cyashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane. Inyungu irimo ni uko cyamenyekana abantu benshi bakakimenya barimo n’abo hanze, ntikibe icyo mu gihugu gusa ahubwo n’Abanyarwanda baba hanze bakakimenya kuko Aba-Diaspora bajya batubaza impamvu batatubona ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.”
Yagaragaje ko bagiye kujya mu biganiro n’Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane kugira ngo RNIT izajyemo.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryatangijwe ku wa 31 Mutarama 2011, rifite intego yo gucuruza imigabane. Iryo soko mu myaka 15 rimaze ryageze ku iterambere rigaragara, kandi ryagize akamaro gakomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rimaze kugira agaciro kangana na miliyari 4.6 z’Amadolari zingana na 30% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (hafi kimwe cya gatatu cyawo).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!