00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yasabye u Bubiligi kuyisubiza uduhanga tw’abaturage bayo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 June 2026 saa 08:05
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye ku mugaragaro u Bubiligi kuyiha ibisigazwa by’imirambo y’abantu bajyanywe i Bruxelles mu gihe cy’ubukoloni.

U Bubiligi bumaze imyaka umunani butegura gahunda yo gusubiza RDC bimwe mu bikoresho ndangamateka byatwawe mu gihe cy’ubukoloni, kuva ubwo iki gihugu cy’Abanye-Congo cyitwaga ‘Congo Free State’ kugeza kibaye ‘Congo Mbiligi’.

Usibye ibi bikoresho biri mu nzu ndangamurage iri mu Mujyi wa Tervueren byatangiye kubarurwa kugira ngo bishyikirizwe RDC, hari n’ibisigazwa by’imirambo y’Abanye-Congo birimo uduhanga twabo, bibitse mu nzu ndangamurage zitandukanye.

Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, yandikiye mugenzi we w’u Bubiligi, Bart De Wever, amusaba ko Bruxelles yakohereza i Kinshasa amagana y’uduhanga tw’abantu batwawe mu gihe cy’ubukoloni.

Suminwa yamenyesheje De Wever ko ibi bisigazwa ari iby’imiryango y’abapfuye, bityo ko bagomba kubisubizwa, bakabishyingura mu cyubahiro muri RDC, aho kugira ngo bishyirwe mu cyiciro cy’ibikoresho abakoloni batwaye.

Mu nzu ndangamurage zo mu Bubiligi habarurwa ibisigazwa by’imirambo y’abantu barenga 500 bakuwe muri Afurika. Biganjemo Abanye-Congo ariko harimo n’Abanyarwanda n’Abarundi; bose bakolonijwe n’ubwami bw’i Bruxelles.

Leta y’u Bubiligi yagaragaje ko ibisigazwa by’imirambo y’abantu byajyanywe i Burayi bidakwiye kuba bikiri mu nzu ndangamurage muri iki gihe. Itsinda ry’abashakashatsi ryashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ryanzuye ko bikwiye gusubizwa abo iki gihugu cyakolonije.

Judith Suminwa Tuluka yagaragarije u Bubiligi ko ibi bisigazwa bikwiye gushyingurwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages