00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yakuwe mu kato yashyizwemo na SADC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 August 2026 saa 09:38
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasubijwe uburenganzira busesuye bwo kugira ijambo no kugira uruhare mu bikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, nyuma y’imyaka irenga ibiri yari imaze iri mu kato kubera amadeni.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri ba SADC yabereye i Durban muri Afurika y’Epfo ku wa 12 Kanama 2026, mbere y’inama ya 46 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango.

RDC yari yarambuwe uburenganzira bwo gufata ijambo muri SADC kuva muri Mata 2024, nyuma yo kutishyura imwe mu misanzu itangwa n’ibihugu bigize uwo muryango.

Ibi byagabanyije ubushobozi bwa Leta ya Kinshasa bwo kugira uruhare mu biganiro no mu byemezo birebana na politiki, umutekano, ubukungu n’ubufatanye bw’akarere.

Icyemezo cya SADC cyagize ingaruka zikomeye kuko ni cyo cyatumye Perezida Félix Tshisekedi yimwa ijambo ubwo yari itabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya SADC yabaye tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Aya madeni akomoka ku ngabo za SADC zari zishinzwe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera za 2023 kugeza mu ntangiriro za 2025.

Ingabo za SADC zatashye mu mwaka ushize nyuma y’ubwumvikane na M23. Zari zimaze amezi mu bigo byazo biri mu bice bikikije Goma zimeze nk’imfungwa z’intambara, nyuma yo kwamburwa uyu mujyi.

Leta ya RDC yasabwaga kwishyura umusanzu wa miliyoni 200$ wo gufasha izi ngabo zaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi gusohoza inshingano zazo neza muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bihugu bitatu byagaragaje ko kuba RDC itarishyuye umusanzu wose byatumye ingabo zabyo zidakora neza akazi kazo, bituma byiyishyurira amafaranga yabyo.

Muri Kanama 2025, SADC yihanangirije Leta ya RDC, iyimenyesha ko igomba kwishyura bwangu ikirarane cya miliyoni 48$ muri uyu musanzu, bitaba ibyo ikazafatirwa ibihano bishingiye ku mategeko agenga uyu muryango.

Minisiteri ya RDC ishinzwe ubufatanye n’akarere yatangaje ko ibirarane byishyuwe nubwo ngo igihugu gihanganye n’ibibazo by’ubukungu.

Leta ya RDC ivuga ko gusubizwa uburenganzira muri SADC bizayifasha kongera kugira uruhare mu biganiro n’ibyemezo bifatwa n’uyu muryango, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ndetse no mu bikorwa by’ubufatanye mu by’ubukungu.

Mu mwaka ushize, Perezida Tshisekedi yimwe ijambo muri SADC kubera iri deni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages