Iki cyemezo cyashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Louis Kabamba Watum, Minisitiri w’Ubucuruzi bwo hanze, Julien Paluku na Minisitiri w’Ubukungu, Daniel Mukoko Samba.
RDC ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gicukurwamo amabuye ya cobalt, ikaba ku wa kabiri mu bicukurwamo cuivre.
Ubusanzwe, iki gihugu cyoherezaga mu mahanga aya mabuye y’agaciro atunganyije ku rugero ruri hagati ya 20 na 30%.
Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko bushaka kwitunganyiriza amabuye y’agaciro acukurwa muri iki gihugu kugira ngo amafaranga yinjiza yiyongere.
Cobalt ni ibuye ry’ingenzi rikenerwa mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ubwiyongere bw’imodoka zikoresha amashanyarazi ku isoko mpuzamahanga bwatumye agaciro k’amabuye ya cobalt kiyongera cyane, ibihugu byinshi bihatanira kuyagura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!