Mu 2022, urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rwahamije ingabo za Uganda ibyaha bitandukanye byakozwe ubwo zabagayo mu 2000, ruca iki gihugu indishyi ya miliyoni 325 z’Amadolari ariko akishyurwa mu byiciro.
Mu gihe umwaka wa 2026 ari wo uzatangwamo icyiciro cya nyuma cy’iyi ndishyi, Minisitiri Ngefa yagaragaje ko Uganda yamaze kwishyura miliyoni 195 z’Amadolari, ariko ko miliyoni 28$ ari zo zonyine zagejejwe ku bagizweho ingaruka n’ibyaha by’ingabo za Uganda muri Kisangani.
Minisitiri Ngefa yagaragaje ko byari byarateganyijwe ko aya mafaranga azahabwa abantu 3000, ariko ko umubare watumbagijwe bigizwemo uruhare n’abarimo abanyapolitiki, urenga ibihumbi 16. Yasobanuye ko muri abo bantu harimo aba baringa.
Ubwo byagaragaraga ko hari uburiganya bwabaye muri aya mafaranga, Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yakozweho iperereza, bigaragara ko yanyerejemo miliyoni 29 z’Amadolari, muri Nzeri 2025 asabwa kuyasubiza Leta kandi akamara imyaka itatu akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Muri Gashyantare 2026, Bernard Kalombola Lisendja wahoze ari Perezida w’ikigega FRIVAO gishinzwe kwakira indishyi itangwa na Uganda na we yarahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!