Ubwo bwato bwitwa Yingfeng 2, bwafatiwe hafi y’icyambu cya Bende muri Komini ya Maluku, ku ruzi rwa Congo, ahagana ku bilometero 65 uvuye i Kinshasa.
Bwatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko umugenzi wari ufite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi no gucibwamo apfuye abuvuyemo.
Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Dr. Roger Kamba, yavuze ko gukurikirana ubu bwato ari ingamba z’ubwirinzi, aho abagenzi bose bari baburimo bari gusuzumwa Ebola na Cholera.
Yavuze ko mu bapimwe nta muntu wari wagaragayeho Ebola, kandi ko hari icyizere ko nta muntu n’umwe uzasangwamo iki cyorezo mu gihe cy’akato k’iminsi 21.
Itsinda ry’abakozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryageze kuri ubu bwato, rishyiraho laboratwari nto ishobora gufasha mu gupima abagenzi bari mu kato.
Ubwato bwari bumaze gukora urugendo rurenga kilometero 1700 bugana i Kinshasa mbere y’uko buhagarikwa n’inzego z’umutekano n’iz’ubuzima. Bwavaga mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 4 Kanama, abantu 3973 ari bo bari banduye Ebola barimo 1801 bari bamaze gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!