Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Loni, Tom Fletcher, ku wa 14 Kanama 2026 yavuze ko iki cyorezo kiri gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe, asaba amahanga kongera imbaraga mu kukirwanya.
Fletcher yagize ati “Ebola iri gukomeza gukwirakwira muri RDC. Ntidushobora kwemera ko iyi virusi irusha umuvuduko ibikorwa byo kuyihashya.”
Leta ya RDC yatangaje ko kuva tariki ya 15 Gicurasi kugeza ku ya 13 Kanama 2026, iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 2214 mu bantu 4566 bamaze kubarurwa.
Fletcher yavuze ko iki cyorezo kiri gukwirakwira ku muvuduko mwinshi kurusha izindi 16 zigeze kwibasira RDC.
Ati “Yica umuntu buri minota 30. Abantu barenga 2000 bamaze gupfa, kandi abandi benshi bari mu kaga. Isi igomba gukanguka igahagurukira iki kibazo.”
Loni yatangaje ko yohereje abandi bakozi 20 mu duce twibasiwe n’icyorezo muri RDC, inatanga miliyoni 30,5 z’Amadolari ziyongera kuri miliyoni 24$ zari zimaze gutangwa mu guhangana na cyo muri RDC no mu bihugu bine bituranye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS) n’ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, bigaragaza ko hakenewe miliyoni 518$, ariko kugeza ubu hamaze kuboneka miliyoni 264$ gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!