Abakekwaho Ebola ni abagaragaza ibimenyetso byayo birimo umuriro mwinshi, kuva amaraso mu myenge y’uruhu, kuruka no gucibwamo ariko batarabona ibisubizo by’ibipimo bya laboratwari. Abo bose baba barashyizwe mu kato, bitabwaho n’abaganga.
Iki cyorezo cyiganje mu Ntara ya Ituri kuko hamaze kugaragara abantu 110 byemejwe ko banduye mu 121 byemejwe ko banduye muri rusange. Abo ni abo mu bice byugarijwe cyane birimo Mongbwalu, Rwampara n’Umujyi wa Bunia.
Mu bakekwaho Ebola bose, abaganga bafashemo ibipimo 662, babijyana muri laboratwari y’igihugu (INRB). Muri 403 bimaze gusuzumwa ni ho hagaragaye abantu 121 banduye.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko kugeza ku wa 27 Gicurasi, abantu barindwi ari bo byemejwe ko banduye icyorezo cya Ebola, umwe w’Umunye-Congo akaba yarapfuye ubwo yitabwagaho n’abaganga i Kampala.
Mu rwego rwo gukumira iki cyorezo, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imipaka yayo na RDC guhera ku wa 27 Gicurasi, isobanura ko abenegihugu bataha bava muri RDC bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 21.
Ku wa 26 Gicurasi, umuryango IRC ushinzwe ubutabazi watangaje ko Ebola iri gukwirakwira byihuse kurusha imbaraga ziri gushyirwa mu kuyikumira, kandi ko amahanga natifatanya mu kuyikumira izatwara ubuzima bwa benshi cyane.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya IRC muri RDC, Heather Kerr, yasobanuye ko Ebola itakiri gusa mu bice byitaruye byo mu Ntara ya Ituri, ahubwo ko yageze no mu bindi bice bituwe cyane birimo imijyi.
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko imbogamizi ikomeye abari gufasha abarwayi ba Ebola n’abayikekwaho muri RDC bari guhura na zo ari ugukorera mu bice biri kuberamo intambara.
Ati “Ntitwakubaka icyizere mu baturage cyangwa ngo ushyire abarwayi mu kato mu gihe amakompora ari kugwa. Turasaba impande zihanganye kwemeranya ku gahenge kihuse kugira ngo dutsinze iki cyorezo no kutwemerera kugera ku matsinda y’abaganga mu buryo butekanye kandi buhoraho.”
Tariki ya 15 Gicurasi ni bwo Leta ya RDC yatangaje ko Ebola ya Bundibugyo yagaragaye muri Ituri, hashize hafi ukwezi yishe umuntu wa mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!