Ku wa 7 Kamena, iyi Minisiteri yasobanuye ko uturere tw’ubuzima 25 two mu burasirazuba bw’igihugu ari two tumaze kugaragaramo iki cyorezo, Intara ya Ituri ikaba ari yo icyiganjemo ubwandu bwinshi.
Abantu 283 barwaye Ebola baracyari mu kato, aho bitabwaho bya hafi n’abaganga. Iyi Minisiteri yatangaje ko abantu 12 bamaze gukira barimo batatu bashya bo mu Mujyi wa Bunia na Santere ya Katwa.
Isesengura ryakozwe rigaragaza ko Ebola ya Bundibugyo iri kwica ku kigero cya 17,7%. Nta muti cyangwa urukingo ifite ariko abaganga bavura ibimenyetso byayo, amahirwe yo gukira akiyongera iyo umurwayi yivuje kare.
Minisiteri y’Ubuzima yo muri Uganda yatangaje ko kugeza ku wa 7 Kamena, abantu 19 ari bo bamaze kwandura Ebola ya Bundibugyo i Kampala, 14 muri bo bakaba barayikuye muri RDC, abandi batanu banduzwa na bo.
Mu banduye Ebola muri Uganda, babiri baturutse muri RDC barapfuye, hakira bane. Abandi 13 baracyari mu kato mu bitaro by’i Kampala, aho bari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!