Kugeza uwo munsi, abantu 753 ni bo bari bakiri mu mavuriro, mu gihe abandi 318 bamaze gukira. Isesengura ryagaragaje ko kiri kwica ku rugero rwa 36,4%.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko yakajije ingamba zo kurwanya iki cyorezo mu ntara cyagaragayemo zirimo Ituri yugarijwe kurusha izindi, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Tshopo na Haut-Uélé.
Muri Ituri, Ebola yageze mu turere tw’ubuvuzi 26 muri 36 tugize iyi ntara, muri Kivu y’Amajyaruguru igera muri 13 mu turere 34, muri Tshopo igera muri dutatu muri 23 tuyigize, muri Kivu y’Amajyepfo igera muri kamwe muri 34 tuyigize, muri Haut-Uélé igera muri kamwe muri 13 tuyigize.
Nta wundi murwayi wa Ebola uragaragara muri Kivu y’Amajyepfo kuva tariki ya 26 Gicurasi. Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko ari intambwe ikomeye mu guhashya iki cyorezo iganisha ku gutangaza ku mugaragaro ko kitahaba.
Yagize iti “Kivu y’Amajyepfo yarengeje iminsi 42 itarabonekamo ubwandu, intambwe ikomeye iganisha ku gutangaza ku mugaragaro ko icyorezo kitakiri muri iyi ntara.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), rigaragaza ko nubwo Leta ya RDC iri gushyira imbaraga mu kurwanya iki cyorezo, hakiri imbogamizi nyinshi zituma kugihasha bigorana zirimo kuba abaturage batumva ko bugarijwe n’ibikoresho bidahagije.
Isesengura OMS yakoze rigaragaza ko abanduye Ebola bashobora kuba bakubye abatangajwe inshuro ziri hagati y’ebyiri n’enye, kandi ko hari abarwayi benshi banze kujya mu mavuriro, barwarira mu ngo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!