Ku wa 8 Kanama, iyi Minisiteri yasobanuye ko Ebola ikigaragara mu ntara eshatu zo mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane muri Ituri. Ahandi yagaragaye ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Leta ya RDC yatangaje ko abarwayi 309 ba Ebola ari bo bakiri mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga umunsi ku wundi, 19 bakaba ari bo bamaze gukira, barimo barindwi babonetse mu gace ka Nyankunde kari muri Ituri.
Ebola ya Bundibugyo ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo ariko havurwa ibimenyetso byayo, kandi uwivuje kare aba afite amahirwe yo gukira. Ubusesenguzi bwakozwe bugaragaza ko kugeza ku wa 7 Kamena, yari iri kwica ku rugero rwa 18,4%.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yasobanuye ko ibikorwa byo gushakisha abahuye n’abanduye Ebola muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo biri ku rugero rwa 64,4%, bigaragaza icyuho cya 35,6% cyo guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ebola ya Bundibugyo yageze no muri Uganda tariki ya 15 Gicurasi, umunsi Leta ya RDC yatangarijeho ko iki cyorezo cyagaragaye. I Kampala hamaze kuboneka abantu 19 bacyanduye barimo Abanye-Congo 14.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!