Iki kigo kigaragaza ko kugeza ku wa 8 Kamena, muri Uganda byari bimaze kwemezwa ko abantu 19 ari bo banduye iki cyorezo cyaturutse mu burasirazuba bwa RDC, babiri bakaba barapfuye, bane bakaba barakize.
Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, Dr. Roger Kamba, yatangaje ko muri rusange abantu 30 bamaze gukira Ebola mu gihugu cyabo, barimo barindwi bo muri Nyakunde n’umwe wo muri Mongbwalu mu Ntara ya Ituri basezerewe n’ibitaro ku wa 9 Kamena.
Dr. Kamba yasobanuye ko mu bashyizwe mu kato nyuma yo guhura n’abanduye Ebola, 406 bamaze gusubizwa mu miryango yabo nyuma yo kumara iminsi 21 mu kato batagaragaza ibimenyetso by’uko barwaye iki cyorezo.
Iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yatangajwe bwa mbere muri RDC tariki ya 15 Gicurasi 2026, hashize igihe kinini umurwayi wa mbere yishwe na yo ariko bivugwa ko yishwe n’indwara y’amayobera.
Gutahura Ebola hashize igihe byateye impungenge abaganga, bagaragaza ko hari ibyago by’uko iki cyorezo gishobora kuba cyarakwirakwiye mu baturage benshi, kandi ubwiyongere bw’umubare byemezwa ko banduye bwagaragazaga ko ibyo ari ukuri.
Ebola ya Bundibugyo ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo ariko ubushakashatsi bwemeza ko ibimenyetso byayo bivurwa kandi bigakira, kandi ko uwivuje hakiri kare, aba afite amahirwe menshi yo gukira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!