00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abishwe na Ebola bageze kuri 80

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 May 2026 saa 04:59
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abishwe n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, bageze kuri 80 muri 246 bikekwa ko banduye.

Kuva mu 1976, RDC yibasiwe n’ubwoko 16 bwa Ebola burimo ubwahawe izina ‘Zaïre’, ubwa Sudani bwaturutse muri Sudani na Bundibugyo. Ubu bwa gatatu ni bwo bwagarutse.

Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, Dr. Roger Kamba, yasobanuye ko umuntu wa mbere wagaragayeho ubu bwandu tariki ya 24 Mata 2026, ari umuforomo wo muri Bunia. Mu bimenyetso yagaragaje mbere yo gupfa harimo umuriro mwinshi, kuva amaraso menshi no kuruka.

Iki cyorezo cyamaze kwinjira muri Uganda, aho Umunye-Congo w’imyaka 59 yapfiriye i Kampala tariki ya 14 Gicurasi, byemezwa ko yaturutse muri RDC. Inzego z’ubuzima zo muri iki gihugu zatangiye gufata ingamba zihuse kugira ngo kidakwirakwira.

Ku wa 15 Gicurasi, UmuryangoMpuzamahanga ushinzwe Ubuzima, OMS, watangaje ko ugiye kohereza mu Mujyi wa Bunia toni eshanu z’ibikoresho by’ubuvuzi bizifashishwa mu gukumira ubwandu bushya bwa Ebola bwahagaragaye.

OMS yasobanuye ko ibi bikoresho birimo ibirinda ubwandu, ibifata ibipimo, ibyifashishwa mu kwakira abarwanyi n’amahema, ibyo bikaba bigiye kuvanwa i Kinshasa kuko ari ho bisanzwe biri.

Uyu muryango wagaragaje ko imbogamizi ziri mu gukumira iki cyorezo zirimo kuba cyinjiye mu bice by’imijyi, ahari abaturage bacucitse, abahurira mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahari umutekano muke kandi ahakunda kunyura abambuka umupaka.

OMS igaragaza ko muri rusange, Ebola yica 50% by’abayanduye, icyakoze hari ubwo byagiye bihinduka, igipimo kijya hagati ya 25 na 90%. Usobanura ko nubwo cyica byihuse, iyo kibonetse kare, ubuzima bw’umurwayi bushobora kurokorwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, yatangaje ko umwihariko wa Ebola ya Bundibugyo ari uko nta muti cyangwa urukingo byayo bihari.

Yagize ati “Icyo tuzi ni uko Ebola isaba igisubizo cyihuse ibimenyetso byayo bikigaragara kandi ibi bisobanuye iperereza, gushyira mu kato, gushaka abashobora kuba barandujwe, gukumira ubwandu no kuvugana n’abaturage.”

Dr. Kaseya yatangaje ko Africa CDC iri gukorana n’abafatanyabikorwa bose ndetse n’inganda zikora imiti ishobora kwifashishwa kugira ngo hakorwe amasuzuma.

RDC yongeye kwibasirwa n'icyorezo cya Ebola
Dr. Jean Kaseya yatangaje ko Africa CDC iri gukorana n'inganda zikora imiti kugira ngo haboneke igisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages