Iyi Minisiteri yasobanuye ko mu banduye harimo 793 bamaze gukira, mu gihe abandi 694 bari kwitabwaho mu mavuriro atandukanye.
Iki cyorezo cyageze mu turere tw’ubuzima 53 two mu ntara eshanu. Uturere tubiri dushya cyagezemo ni Gombari muri Haut-Uélé na Bafwasende muri Tshopo.
Mu Ntara ya Kinshasa, hafatiwe ubwato bwaturukaga mu Mujyi wa Kisangani bwari butwaye abantu 255, nyuma y’aho umugenzi umwe wari uburimo agaragaje ibimenyetso bya Ebola birimo kuruka amaraso no gucibwamo.
Inzego z’ubuzima za RDC zafashe icyemezo cyo gushyira ubu bwato mu kato ubwo hapfaga abagenzi batanu bari baburimo, hatangira ibikorwa byo gupima bose mbere y’uko bukomeza urugendo rugana mu Mujyi wa Kinshasa.
Intara ya Ituri ni yo ikomeje kuba izingiro ry’iki cyorezo, kuko mu banduye bose kuva cyatangazwa bwa mbere tariki ya 15 Gicurasi, yihariyemo 86,9%.
Inzego z’ubuzima zivuga ko zikomeje ibikorwa byo gukurikirana abanduye n’abahuye na bo, kugeza ku wa 5 Kanama bikaba byarakorwaga ku rugero rwa 77,7%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!