Iyi mibare ni iyo mu ntara eshanu zagaragayemo iki cyorezo zirimo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Haut-Uélé, Tshopo na Kivu y’Amajyepfo.
Iyi minisiteri igaragaza ko mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bahuye n’abanduye no kubakurikirana. Kubakurikirana biri gukorwa ku gipimo cya 78,3%.
Ibikorwa byo guhangana na Ebola biri gukorwa n’ikigo cyo muri RDC gishinzwe ubuzima rusange ku bufatanye n’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS) n’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara n’imiryango y’ubutabazi.
Ubu bufatanye bwibanda ku kongera ubushobozi bwo gusesengura amakuru y’icyorezo, gutanga ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu kurwanya Ebola ndetse no kurwanya iki cyorezo mu bice byugarijwe cyane.
Abashinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola bavuga ko izi ngamba zigamije kongera ubushobozi bwo gutahura abarwayi hakiri kare, kunoza uburyo bwo kubitaho ndetse no gutegura ibice bishobora kugeramo iki cyorezo kugira ngo bizashobore kukirwanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!