Igitero cya mbere cyagabwe ku bitaro bikuru bya Rwampara tariki ya 21 Gicurasi, aho abaturage bashakaga gutwara ku ngufu umurambo w’umuntu wabo kugira ngo bawishyingurire kandi byarakekwaga ko yanduye iki cyorezo.
Babonye ibitaro bibimye uwo muntu, bateje imvururu, batwika amahema avurirwamo abarwayi, ibitanda, bangiza n’imodoka zirimo imbangukiragutabara.
Izi mvururu zatumye abarwayi batandatu bavurirwaga muri ibi bitaro barimo batatu byari byemejwe ko barwaye Ebola batoroka, bahungira mu baturage gusa Leta ya RDC yatangaje nyuma ko basubijwe mu bitaro.
Kugira ngo imvururu zihagarare ku bitaro bya Rwampara byasabye ko hoherezwa abapolisi, barasa mu kirere. Guhera ubwo, umutekano waho warakajijwe.
Izi mvururu zatumye ubuyobozi bw’Intara ya Ituri bufata ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo zirimo kubuza abaturage gukora ikiriyo no guhagarika ibikorwa bya siporo rusange nk’umupira w’amaguru.
Mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira uwa 23 Gicurasi, abataramenyekana bateye ibitaro bikuru bya Mongbwaku, batwika ihema rishyirwamo abakekwaho Ebola, abarwayi 18 bikekwa ko banduye Ebola baratoroka.
Mongbwalu ifatwa nk’izingiro rya Ebola mu burasirazuba bwa RDC kuko ni cyo gice cyagaragayemo abarwayi benshi b’iki cyorezo. Muri 930 bikekwa ko banduye kugeza tariki 24 Gicurasi, 339 ni abo mu aka gace.
Muri Rwampara, bikekwa ko handuye abantu 228 mu gihe 69 ari bo bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo. Abo byemejwe bidasubirwaho ko banduye ni 32.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 24 Gicurasi, abantu 221 ari bo bikekwa ko bamaze kwicwa na Ebola mu gihe abo byemejwe bidasubirwaho ko bamaze kwandura ari 101.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!