Abashinzwe guhangana n’iki cyorezo bavuga ko nubwo Ebola ikomeje kuba ikibazo gikomeye, ikomeje kugarukira mu duce tw’ubuzima 48 mu ntara eshanu, aho ibikorwa byo gukumira, gukurikirana abarwayi no gutanga ubuvuzi bikomeje.
Imibare igaragaza ko umubare w’abahitanwa na Ebola ukomeje kuba hejuru, aho impfu ziri ku kigero cya 44,1% mu banduye bose.
Mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, ibikorwa byo gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bikomeje kongererwa imbaraga. Iyi Minisiteri igaragaza ko ibi bikorwa byageze kuri 78,7%.
Nubwo ibikorwa byo kurwanya Ebola bikomeje, inzego zibishinzwe zigaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo kuba abaturage bamwe batarumva ko iki cyorezo kibugarije, ku buryo hari abarwanya abashinzwe kubakurikirana.
Leta ya RDC ikomeje gusaba abaturage bo mu ntara zagezemo iki cyorezo gukomeza kuba maso no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kugira ngo gicike.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!