Abigaragambya bari bahuriye hamwe, bamagana umugambi bavuga ko Perezida Félix Tshisekedi afite wo guhindura Itegeko Nshinga, bavuga ko ushobora kuba uburyo bwo kumufasha kuguma ku butegetsi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abapolisi bari mu bikorwa byo gukumira abigaragambya, aho bamwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga z’umurengera.
Mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika ndetse n’i Lubumbashi muri Haut-Katanga, abaturage bari baburiwe ko batagomba kwigaragambya. Abashinzwe umutekano bafunze bamwe mu babirenzeho.
I Lubumbashi kandi bivugwa ko mu gihe cy’imyigaragambyo abashinzwe umutekano barashe umuturage. Umubyeyi wari hafi y’abapolisi, yicaye mu muhanda, yumvikanye arira, avuga ati “Banyiciye umwana, banyiciye umwana, banyiciye umwana.”
Mu Mujyi wa Kinshasa, imyigaragambyo yarushijeho gukomera ubwo abanyapolitiki barimo Martin Fayulu uyobora ishyaka ECiDé, Delly Sesanga na Jean-Marc Kabund biyungaga ku baturage bari bitabiriye iyi myigaragambyo.
Delly Sesanga yavuze ko abapolisi bari kumwe n’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS, ruzwi nka Forces du Progrès, bagabye ibitero ku bigaragambya.
Ati “Abapolisi bari kumwe n’abagize umutwe wa Forces du Progrès bahinduye intwaro zabo bakazerekeza kuri twe, bahindura uburenganzira bwacu bwo kwigaragambya mu buryo bwemewe n’Itegeko Nshinga, babugire umutego.”
Martin Fayulu na we yatangaje ko abigaragambya batezwe igico, ashinja abapolisi na Forces du Progrès kugira uruhare mu mvururu zabaye.
Ati “Baduteguriye igico. Nabonye imihoro iri hafi yanjye, nko muri metero enye gusa.”
Fayulu uri mu bagize ihuriro C64, yavuze ko imyigaragambyo yari igikorwa cyubahirije uburenganzira abaturage bafite bwo kugaragaza ibitekerezo byabo, ariko ko bahohotewe, cyane cyane muri Komini Limete.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko Imana yonyine ikorera ari yo izaryoza Perezida Tshisekedi urugomo abashinzwe umutekano n’urubyiruko rushamikiye kuri UDPS bakoreye abigaragambije.
Inzego za Leta ya RDC ntiziratangaza umubare w’abakomeretse cyangwa abafatiwe muri iyi myigaragambyo, ndetse nta bisobanuro birambuye ziratanga ku birego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe impaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya RDC zikomeje kwiyongera.
Abashyigikiye impinduka bavuga ko zishobora gukemura ibibazo biri mu miyoborere y’igihugu, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko zishobora kuba uburyo bwo guhindura amategeko hagamijwe inyungu za politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!