Iyi Minisiteri igaragaza ko abo byemejwe ko banduye biyongereyeho 41 mu masaha 24 gusa kuko kugeza tariki ya 9 Kamena byari byemejwe ko handuye abantu 635. Iyi mibare yose ishingira ku byavuye mu isuzuma ryakorewe muri laboratwari.
Mu banduye iki cyorezo harimo 629 bo mu Ntara ya Ituri, ari na ho cyatangiriye nk’uko byemejwe tariki ya 15 Gicurasi nyuma y’isuzuma ryakorewe muri laboratwari. Abandi ni 44 bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na batatu bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Abantu 136 bamaze kwicwa na Ebola barimo icyenda bo ku wa 10 Kamena, abamaze gukira bo ni 32 barimo babiri bashya basezerewe n’Ibitaro Bikuru bya Bunia muri Ituri. Kugeza ku wa 9 Kamena, iki cyorezo cyicaga ku rugero rwa 20%.
Kugeza ku wa 9 Kamena, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko i Kampala habonetse abantu 19 banduye iki cyorezo cyaturutse muri RDC barimo 12 bakiri mu bitaro, batanu bakize na babiri bapfuye.
Kubera ko Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo itarabonerwa umuti cyangwa urukingo, abantu basabwa kwirinda cyane iki cyorezo, bubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima arimo gusukura intoki bakoresheje amazi meza.
Ku bafite ibimenyetso byayo birimo umuriro mwinshi, kuruka, gucibwamo no kuva amaraso ku ruhu, bashishikarizwa kujya kwisuzumisha hakiri kare, kuko baba bafite amahirwe yo gukira kuko ibyo bimenyetso ni byo bivurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!