Amakuru mashya ya Minisitiri y’Ubuzima agaragaza ko iki cyorezo gikomeje kugaragara mu ntara zirimo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Haut-Uélé na Tshopo. Muri Kivu y’Amajyepfo ho ntikihagaragara.
Mu banduye Ebola, 748 baracyari mu kato cyangwa bari kuvurirwa mu bitaro, mu gihe 651 bamaze gukira.
Iki cyorezo cyatewe n’ubwoko budasanzwe bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, butarabonerwa urukingo cyangwa umuti. Tariki ya 15 Gicurasi ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko cyageze muri RDC.
Ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, kigaragaza ko iki cyorezo ari cyo cya kabiri gifite ubukana mu mateka ya Ebola, nyuma y’icyateye Afurika y’iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016 cyahitanye abarenga ibihumbi 11.
Abashinzwe guhangana na Ebola bavuga ko ibikorwa byo kuyikumira bikomeje guhura n’imbogamizi zirimo umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC uterwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ndetse n’igabanuka ry’imfashanyo ziva mu mahanga.
Inzego z’ubuzima zikomeje gukaza ibikorwa byo gushakisha abanduye, gusura ingo, kwigisha abaturage no gukoresha amaradiyo mu kubakangurira gukurikiza ingamba zo kwirinda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryagaragaje ko umubare nyawo w’abanduye ushobora kuba urenze inshuro ziri hagati y’ebyiri n’enye uwatangajwe kubera ko abari kurwanya iki cyorezo badafite ubushobozi bwo kugera ku baturage bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!