Ibi yakoze ku wa 9 Ukuboza 2025, ubwo hizihizwaga imyaka 64 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Ni igikorwa kiba buri mwaka ku 9 Ukuboza, gikorwa na Perezida wa Tanzania hagendewe ku itegeko nshinga ry’iki guhugu riha perezida ububasha bwo guha imbabazi imfungwa n’abagororwa bazikwiye.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yashyize hanze iri tangazo yasabye abo bafunguwe kwitwara neza muri sosiyete ndetse bakirinda kongera kugwa mu byaba bituma basubira muri gereza.
Iyi minisiteri yasonabanuye ko abantu bahawe imbabazi ari abakatiwe imyaka iri hejuru y’ibiri kandi bamaze muri gereza kimwe cya kane cy’igihano cyabo.
Muri bo abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 70, ababyeyi batwite cyangwa bafunganye n’abana, imfungwa zifite uburwayi budakira cyangwa bubarembeje, n’abafite ubumuga bw’ingingo cyangwa ubwo mu mutwe ni bo bahawe imbabazi.
Icyakora rivuga ko abantu bakatiwe ariko bafungiye hanze ya gereza batahabwa izi mbabazi, hamwe n’abantu bahamwe n’ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, kunyereza umutungo, ruswa, n’ibyaha by’ihohotera cyane cyane irikorewe abana.
Abantu bahamijwe icyaha cy’ubujura ubwo ari bwo bwose, ubwicanyi, kugurisha ibice by’abantu cyangwa iby’inyamaswa, kugerageza gutoraka ubutabera, gutoroka gereza, ubwambuzi, isubira cyaha ndetse n’abantu bakatiwe igifungo cya burundu, na bo ntabwo bashobora guhabwa izi mbabazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!