Itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya Tanzania, Moses Kusiluka, rivuga ko iki kiruhuko cyatangiye ku wa 7 Nzeri.
Muri iki gihe, akazi kazakomeza gukorwa na Visi Perezida, Deogratius Ndejembi, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Mwigulu Nchemba, hakurikijwe amategeko agenga imikorere y’inzego z’igihugu.
Kusiluka yagize ati “Andi makuru azatangwa n’inzego zibishinzwe igihe bibaye ngombwa.”
Hafidh Ameir yavutse ku wa 1 Mutarama 1946. Yapfiriye mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital muri Zanzibar mu gitondo cyo ku wa 7 Nzeri.
Visi Perezida Ndejembi yavuze ko Hafidh Ameir yari amaze igihe arwaye uburwayi bw’umutima.
Samia Suluhu Hassan yabaye Perezida wa Tanzania mu 2021 nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli, aba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!