00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’Inteko y’u Burundi yasabye Leta kwigana u Rwanda igaca inzoga zikaze

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 August 2026 saa 02:40
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, yasabye inzego za Leta guca inzoga zikaze mu gihugu kuko zikomeje kwica nabi abaturage.

Ndabirabe watanze ubu ubu butumwa ahangayitse cyane, yabwiye abadepite baganiraga tariki ya 25 Nyakanga 2026 ko mu bibazo yabonye mu baturage, icy’izi nzoga ari kimwe mu biteye impungenge nyinshi.

Yagize ati "Dusabe abo bayobozi kuri iyi mpuruza y’abaturage, tubasabe bongere bahaguruke, bashake igisubizo vuba cyane, icyo kibazo cy’ibyo biyoga biri kwica abenegihugu bihagarikwe."

Uyu muyobozi yasobanuye ko abayobozi bo ku rwego rw’igihugu bashobora kuba batazi iki kibazo kubera ko bari kure cyane y’abaturage, asaba abo mu nzego z’ibanze zirimo komini n’intara kwifatanya mu kugikemura.

Ndabirabe yavuze ko ikibabaje ari uko ibikorwa byo guca izi nzoga byigeze gutangira, ariko abayobozi b’amakomini n’intara basabwa kubihagarika ariko ubu ko igikenewe ari ukubongerera imbaraga.

Ati "Abantu bagenda bakumbagurika mu mihanda, bitura hasi, bagwa bagahaguruka, ahari bamwe bo mu buyobozi bakuru ntabyo babona kuko bari kure. Uri mu biro i Bujumbura ntabona umwenegihugu arimo gutembagara mu miyoboro y’amazi hariya haruguru."

Ndabirabe yavuze ko abayobozi bakuru bakwiye kumenya ko abaturage bamerewe nabi, abandi bakaba bari kwica n’izi nzoga zikaze zikorwa n’Abarundi ubwabo.

Yagize ati "Abari mu buyobozi bukuru nibabimenye, babyibuke ko hari abantu bamerewe nabi, abantu bari gupfa nabi bicwa n’ibiyoga biri gukorwa n’Abarundi ubwabo. Abo bantu babikora nibafatwe."

Ndabirabe atanze iyi mpuruza mu gihe ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje kuvugwa cyane mu karere nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ihagaritse izihagaritse ku isoko, igafunga n’inganda zazo.

Mu nzoga zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda harimo iz’ubwoko 52 zitumizwa mu mahanga zirimo izo mu Buhinde, Kenya, Uganda ndetse n’u Burundi zirimo Karibu Gin.

Daniel Gélase Ndabirabe yavuze ko abaturage bagaragara bakumbagurika ku mihanda, bapfa nabi kubera inzoga zikaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages