Yabitangaje ubwo yari mu nama y’ubufatanye mu by’umutekano yitwa Mashariki Cooperation Conference ku wa 10 Mata 2026.
Perezida Ruto yavuze ko Afurika ifite 2/3 by’ubutaka bugenewe ubuhinzi n’undi mutungo kamere ushobora kubyara ubukungu kuri Afurika.
Ati “Uwahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yambwiye ko abakire ba mbere b’ahazaza bazaba ari abahinzi. Ni yo mpamvu nanjye natangiye kugerageza ubuhinzi.”
Ruto yavuze ko nubwo Afurika ifite byose ariko bishobora kutayibyarira umusaruro mu gihe hataboneka abayobozi b’abahanga bashobora gutekereza neza uburyo bwo kubibyaza umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!