Museveni w’imyaka 81 yatsinze amatora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 ku majwi 7.946.772 ahwanye na 71,6% by’amajwi yose. Yatsinze abakandida umunani barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine wo mu ishyaka National Unity Platform (NUP), na Nathan Nandala Mafabi wo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC).
Umuhango w’irahira rya Museveni witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 35, n’abaturage baturutse imihanda yose basaga 40.000 bahuriye kuri Kololo Ceremonial Grounds.
Mu bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida Museveni barimo Perezida Salva Kiir Mayardit wa Repubulika ya Sudani y’Epfo na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva.
Mu bitabiriye kandi harimo ba Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Brice Oligui Nguema wa Gabon, na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.
Perezida Museveni yashimiye abayobozi bose bitabiriye uyu muhango wo kurahira, ndetse n’abaturage ba Uganda.
By’umwihariko, yashimiye Tanzania kubera ko ubu Uganda irimo kwishimira ibyo igezeho n’uburyo ingabo zayo (UPDF) ziyubatse, kubera umusingi bahawe na Mwalimu Julius Kambarage Nyerere wayoboraga Tanzania ubwo yajyaga ku butegetsi mu 1986.
Yanashimiye Mozambique imbere ya Perezida Daniel Chapo, ko icyo gihugu gifatanyije na Nyerere, babafashije kubaka ingabo Uganda ifite uyu munsi.
Perezida Museveni yakomeje ati “Abantu 28 natoreje muri Montepuez mu 1976-78 ni bo bubatse iki gisirikare mubona uyu munsi.”
Yanashimiye Visi Perezida wa Kenya, Prof Kithure Kindiki, kuko ubwo abanya-Uganda bahunganga, benshi bagiye muri Kenya.
Yakomeje ati “Ibyo bihugu nashakaga ngo mumenye uko badufashije.”
Perezida Museveni yanashimiye ishyaka rye NRM ku buryo ryitwaye mu matora, kandi rigatsindira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga amategeko no mu buyobozi bw’uturere.
Muri uyu muhango hanerekanwe amashusho yafashwe mu gihugu hose agaragaza ibikorwa bikomeye, ashimangira ibyo ubutegetsi bwe bwagezeho mu gihe amaze ayobora Uganda, kandi byubatswe n’abaturage ba Uganda, aho kuba abanyamahanga.
Yakomeje ati “Yego hari abakene muri Uganda, ariko harimo n’abakire bumvise bagafata iya mbere.”
Muri ayo mashusho kandi hagaragajwe inganda nini Uganda ifite, ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi bitandukanye bigaragaza iterambere rya Uganda.
Yasabye abaturage gukomeza kubaka ubukungu bw’igihugu, no kongerera agaciro ibyo bafite, bafatanyije n’ibindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!