00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yagabiye umukobwa we inka 50

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 August 2026 saa 08:42
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagabiye umukobwa we,Patience Rwabwogo, inka 50 mu rwego rwo kumushimira ko yimitswe nka Musenyeri w’Itorero yishingiye.

Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2026 ubwo umukobwa we Patience Rwabwogo washinze Itorero rya Covenant Nations Church yimikwaga nka Musenyeri waryo.

Ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye harimo abo muri iryo torero, abanyapolitiki muri Uganda barimo n’Umugore wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni.

Ni umuhango wabereye ahitwa Covenant Hill i Maya, muri Uganda, aho Rwabwogo yimikiwe ashyirwa ku rwego rw’ubuyobozi bw’ikirenga bw’Itorero rya Covenant Nations Churches muri Uganda no mu bindi bihugu rikoreramo.

Perezida Museveni yagaragaje ko mu muco wabo iyo hari icyo umuntu yakoze cyiza bamuha impano, avuga ko agabiye umukobwa we inka 50 kandi ko izo nka yazifatanije na nyina kugira ngo bazimuhe.

Ati “Mu muco wacu iyo umuntu akoze ikintu cyiza tumuha impano. Ngabiye Patience inka 50 kandi izo nka mfatanyije na nyoko kuziguha.”

Perezida Museveni kandi yashimiye Imana ku bw’umukobwa we Patience Rwabwogo wateye intambwe ikomeye akaba Musenyeri, kuko mu muryango wabo hari hashize imyaka myinshi nta muntu bafite ukomeye mu by’iyobokamana.

Ati “Mu myaka yose ishize nta n’umwe mu muryango wanjye wari warigeze aba n’umukateshisiti. Ni yo mpamvu nshimira Imana kuba ubu tugize Musenyeri w’umuryango wacu.”

Gusa, nubwo mu muryango we batagize umuntu ukomeye mu by’idini, we yari asanzwe azi Bibiliya kuko kuva mu myaka 12 ayiga buri munsi guhera mu 1953, ariko ashimangira ko inyandiko y’umukobwa we Patience Rwabwogo yanditse ari zo zamufashije kumenya ukuri kuri Bibiliya.

Ati “Natekerezaga ko nzi Bibiliya neza cyane, ariko igihe nasomaga inyandiko za Patience Rwabwogo naratunguwe. Ni we wa mbere wanyeretse ko abakomoka kuri Loti batari Abayahudi. Ndetse n’abakomoka kuri Esawu, umuvandimwe wa Yakobo, na bo atari Abayahudi.”

Museveni yavuze ko Islam ari ryo dini ryageze muri Uganda mbere mu 1841, rikurikirwa n’Abangilikani mu 1877 ndetse n’Abagatolika mu 1879 ariko ko ubu ahari amadini menshi ya Gikirisitu, harimo na Covenant Hill i Maya yashinzwe n’umukobwa we.

Perezida Museveni yagabiye umukobwa we inka 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages