Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa 8 Kamena 2026 ubwo yasuraga Uganda, asuzuma uko icyorezo cya Ebola kiri kurwanywa.
Dr. Tedros yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko budakunze kugaragara bwa Bundibugyo ari ikibazo cy’ubuzima gihangayikishije amahanga yose.
Ahantu iki cyorezo cyiganje cyane ni mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa RDC, ni naho cyatangiriye.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko kugeza ku wa 6 Kamena, byemejwe ko abantu 515 banduye iki cyorezo, 91 muri bo bakaba barapfuye.
Uganda yo yatangaje abantu 19 ko ari bo banduye Ebola, 14 muri bo bakaba ari abaturutse muri RDC.
Ku wa 21 Gicurasi 2026, Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga inzira zose ziyihuza na RDC, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Ubwo Dr. Tedros yari yasuye ibitaro byita ku barwayi ba Ebola bari mu kato i Kampala, yavuze ko gushyiraho ibihano cyangwa amabwiriza ahagarika ingendo muri rusange bidatanga umusaruro.
Ati "Ni yo mpamvu nizeye ko abayobozi ba Uganda bazongera gusuzuma icyo cyemezo."
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, Dr. Diana Atwine, yavuze ko bakomeje gufasha RDC guhashya iki cyorezo , anatangaza ko Uganda itekanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!