Tariki ya 6 Kamena 2026, Perezida Ndayishimiye yaganiriye n’aba banyapolitiki barimo Martin Fayulu, Delly Sessanga na Jean-Marc Kabund ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorera barimo Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, Musenyeri Donatien Nshole.
Iki kiganiro gishingiye ku butumire Ndayishimiye yahaye aba banyapolitiki bashinze ihuriro ‘C64’ ubwo bateguzaga ko tariki ya 8 Nyakanga 2026 bazakorera imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu imyigaragambyo ikomeye isaba Perezida Tshisekedi kwegura, bamushinja ubugambanyi.
Aba banyapolitiki ntibumva uko Perezida Tshisekedi usigaje igihe kirenga gato umwaka ngo ave ku butegetsi ari gutegura umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga agamije kuyobora manda eshatu. Ni yo mpamvu yatumye bashinga ihuriro C64 rifite intego yo kurengera iri tegeko.
Bagaragarije Perezida Ndayishimiye ko bashaka ko ibibazo byugarije igihugu cyabo, birimo ibijyanye n’umutekano, imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko byubahirizwa, Abanye-Congo bahagabwa uburenganzira bwo kwisanzura.
Perezida Ndayishimiye yamenyeshejwe ko Leta ya RDC igomba gufata ingamba zigamije guhosha umwuka mubi uri muri politiki kugira ngo habeho ibiganiro by’ukuri bigamije gukemura ibibazo byugarije igihugu kandi bidaheza.
Kugira ngo ibiganiro bishoboke, babwiye Ndayishimiye ko imfungwa za politiki zifungiwe hirya no hino muri RDC zigomba kurekurwa, abambuwe ibyangombwa by’inzira bakabisubizwa, kandi ko bigomba kuyoborwa n’umuhuza utabogamye wo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Abanyapolitiki bagize C64 banagaragaje ko bashyigikiye gahunda y’ibiganiro by’amahoro yateguwe na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, bashingiye ku kuba nta Munye-Congo iheza. Iyi gahunda yanzwe n’ubutegetsi bwa RDC kubera ko abanyamadini n’amatorero basabye ko n’abafashe intwaro bitabira.
Sessanga yari yatangaje ko Ndayishimiye ateganya kubagezaho ibyo yaganiriye na Tshisekedi mu minsi ishize ubwo yagiriraga uruzinduko i Kinshasa, bijyanye n’uko ibibazo bya politiki biri mu gihugu cyabo byakemuka.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Ndayishimiye yanyuzwe n’ikiganiro yagiranye n’abanyapolitiki bo muri RDC n’abanyamadini, kuko ngo cyaranzwe no kubohoka no kuvugisha ukuri, abagaragariza akamaro k’ibiganiro byubaka n’ubumwe.
Byasobanuye ko Ndayishimiye yasanze we n’aba Banye-Congo bahuje icyifuzo cy’amahoro n’umutekano muri RDC no mu karere, ashingiye ku kiganiro bagiranye.
Ku wa 6 Nyakanga, aba banyapolitiki bashyikirije Meya w’Umujyi wa Kinshasa ibaruwa imumenyesha ko tariki ya 22, C64 n’abayishyigikiye bazakorera imyigaragambyo imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu, isaba ko Itegeko Nshinga ridakorwaho.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abanyapolitiki bahuye na Ndayishimiye ivuga ko ubwo bazaba bari muri iyi myigaragambyo, bazageza kuri Perezida Tshisekedi ubutumwa bwabo ariko ntisobanura ibizaba bikubiyemo.
Aba banyapolitiki bari baburiye Perezida Ndayishimiye ko nk’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, adakwiye kubogamira kuri Tshisekedi basanzwe ari inshuti, kandi ko nazana imikino mu kiganiro, azabona ingaruka vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!