Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko kuba Kenya yaremeye kwakira Abanyamerika bakekwaho Ebola nta kibazo kirimo nubwo abenshi harimo n’abenigihugu batemeranya n’icyo cyemezo.
Ati “Ndababwira nkomeje nta bwoba mfite ndetse mwese mbareba mu maso ko turi gukora ibintu bikwiye. Ntabwo byari kuba bikwiriye guhakanira Abanyamerika ku bijyanye no kubaka ikigo cy’abakekwaho Ebola. Iyo tubahakanira byari gutuma tugaragara ko nta bumuntu tugira.”
Amerika na Kenya bimaze iminsi mu biganiro bigamije ubufatanye mu gukumira icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira byihuse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri no muri Uganda.
Amerika yari yagaragaje ko izubaka icyo kigo cyihariye mu birindiro bya gisirikare byayo biri muri Kenya mu Mujyi wa Nanyuki mu Ntara ya Laikipia.
Icyo kigo kizafashirizwamo Abanyamerika baba bakekwaho Ebola ikomeje kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Icyakora Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwitambitse icyo cyemezo, kubera urubanza rwari rwakiriye, rw’umuryango utari uwa Leta wagaragaje ko gushyiraho ikigo cyita ku bakekwaho Ebola muri Kenya byaba binyuranyije n’amategeko.
Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Guverinoma ya Kenya itakwemerera iya Amerika urwo ribbonza rutaraburanishwa.
Uretse kuba Urukiko rwari rwabyitambitse kandi n’abaturage bakomeje gukora imyigaragambyo bamagana icyo cyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni imyigaragambyo bivugwa ko imaze kugwamo abantu babiri.
Leta ya Kenya yatangaje ko gahunda yo kubaka iki kigo muri Laikipia izakomeza nubwo urukiko rwitambitse ishingwa ryacyo.
Indege za Amerika zitwaye ibikoresho byo kwa muganga n’inzobere mu buvuzi zageze muri Kenya hagamijwe gukomeza iyi gahunda yo kwita ku Banyamerika baketsweho Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!