Leta y’u Burundi yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu 2022, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye agamije kwifatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo RED Tabara na M23.
Ingabo z’u Burundi zatsindiwe bikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zihungira muri Kivu y’Amajyepfo ariko na bwo M23 izisangayo, izambura Umujyi wa Bukavu, Uvira n’indi y’ingenzi.
Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, yasobanuye ko mu mwaka ushize, yagize uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane yo muri RDC, kandi ngo abantu baratunguwe kubera ko batekerezaga ko igihugu cye gifite uruhare muri iyi ntambara.
Yagize ati "Oya, u Burundi ntiburi mu ntambara. U Burundi bwagiye gufasha RDC kurinda umutekano w’abaturage bayo. Ntitwagiye mu ntambara. Ni yo mpamvu dukomeza gukora uko dushoboye kugira ngo tugire uruhare mu buhuza, kugira ngo akarere kabone amahoro."
Ndayishimiye yageze kure, avuga ko ubwo ingabo z’u Burundi zageraga muri Kivu y’Amajyepfo, Abanyamulenge biyunze n’Abafulero n’Ababembe mu gihe mbere yaho barwanaga, kandi ko barabimushimira.
Ati “Ubwanyu mwarabibonye ko igihe Ingabo z’u Burundi zageraga muri Kivu y’Amajyepfo, Abanyamulenge, Ababembe, Abafulero barwanaga bahise biyunga…Muri Kivu y’Amajyepfo twunze abantu bose, kandi ubu nishimiye ko bose bakinyoherereza ubutumwa bwo kunshimira.”
Nubwo Ndayishimiye avuga ko u Burundi bwunze Abanyamulenge n’abo mu bundi bwoko, mu mwaka wa 2025 ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero bikomeye ku Banyamulenge batuye muri Minembwe, zifatanyije n’iza RDC, Wazalendo igizwe n’abarimo Ababembe n’Abafulero n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu Ukwakira 2025, ingabo z’u Burundi zafunze inzira zose zihuza Komini Minembwe n’ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zigamije kubuza Abanyamulenge bayituye kujya ku masoko no ku mavuriro; zitwaje ko aho baba hagenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Ubwo AFC/M23 yafataga Umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza, ibikorwa by’Ingabo z’u Burundi muri RDC byarahungabanye, ariko ubu zasubukuye ibitero kuri Minembwe no mu bice Abanyamulenge bahungiyemo, zifatanyije n’ingabo za RDC na Wazalendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!