Ubwo yaganiraga n’abari kugira uruhare mu myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, yavuze ko ubwo u Burundi bwabonaga ubwigenge, bwakomeje gutega amaboko ku Bubiligi.
Yagize ati “Twasigaye tugumirije, u Burundi tubugira intara y’u Bubiligi, turi abakozi b’u Bubiligi, duhembwa n’u Bubiligi, na bo bakaduha imfashanyo. Njyewe nari nzi ko aho Rwagasore yavugaga ngo ‘Muzatumenyera mu bikorwa byacu, kandi ukunyurwa kwacu kuzaba ishema ryacu’, yabwiraga Abarundi. Kubwira Ababiligi ngo muzatumenya ni ukuvuga ngo ni bo uba ukorera.”
Kuri Ndayishimiye, icyo Rwagasore yasobanuraga muri aya magambo yamenyekaniyeho cyane ni "Namwe Babiligi mwatureze, nimudufashe mu bukene bwacu, ntituzabahemukira, tuzakomeza dukora neza kuko turigenga, turakuze."
Perezida Ndayishimiye yavuze ko n’ubu hari abantu bavugira mu matamatama ko akwiye kujya gushaka imfashanyo kugira ngo bahembwe amafaranga menshi, ariko ko atabyemera kuko mu buzima bwe atigeze asabiriza.
Rwagasore yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva tariki ya 28 Nzeri kugeza ku wa 13 Ukwakira 1961 ubwo yicwaga arashwe. Buri mwaka, iki gihugu kimwibuka nk’intwari yacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!