Aba ni Elie Ndizigiye uzwi nka Muzinga usanzwe ari Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka; Venant Bibonimana uyobora ingabo zirwanira mu mazi; Hermalas Ndabarinze uyobora ingabo zirwanira mu kirere n’Umugenzuzi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, Gregoire Ndorarigonya. Bahawe ipeti rya Général Major.
Iteka rya Perezida w’u Burundi ryashyizweho umukono ku wa 1 Nyakanga 2026, umunsi iki gihugu cyizihirijeho umunsi w’ubwigenge, rigaragaza ko icyemezo cyo kubazamura mu ntera cyashingiye ku gitekerezo yatanzwe na Minisitiri w’Ingabo, Marie Chantal Nijimbere.
Gen Maj Muzinga azwi cyane mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari ayoboye ingabo z’u Burundi zari zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 mu bice birimo Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gihe ingabo z’u Burundi zari zikomeje gutsindwa, Gen Maj Muzinga yasabye abadashaka kurwana ko bataha, abandi bagasigara bahangana na M23. Abahisemo gutaha yabafashije kugera i Bujumbura ariko ubwo bageragayo barafunzwe bashinjwa kurenga ku ibwiriza ry’ubuyobozi.
Nubwo Gen Maj Muzinga yacaguye abasirikare, abarwanyi ba M23 bakomeje kurusha ingabo ze imbaraga, bazikura muri Kivu y’Amajyaruguru, zimanuka muri Kivu y’Amajyepfo, bagera i Bukavu, naho bahava muri Gashyantare 2025.
Nyuma yo gukurwa muri Bukavu no mu bice byo hafi yaho, ingabo z’u Burundi zisigaye zirwanira mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Komini Minembwe ihuza Teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!